Kuganiriza abana iby’imyororokere: Ababyeyi duhere he?

Abahanga mu buzima bw’imyororokere y’abantu bavuga ko ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, cyakora hari ababyeyi bavuga ko batabona aho bahera baganira kuri ibyo bita ‘urukozasoni’. Impuguke mu buzima bw’imyororokere Dr. Anicet Nzabonimpa avuga ko guha abana amakuru yanyayo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere hakiri kare, ari ingenzi cyane mu kubarinda ingaruka...

Impamvu yemewe, muganga wemewe, ahantu hemewe, igihe inda ifite: ibintu bine ugomba kuzirikana mbere yo gusaba gukurirwamo inda

Mu Rwanda, kugira ngo umugore cyangwa umukobwa ahabwe serivisi yo gukuramo inda mu buryo bwizewe kandi bwemewe n’amategeko (Safe abortion) ni uko aba ari mu byiciro bitanu by’abo itegeko ryemerera guhabwa iyo serivisi; akabikorerwa na muganga wemewe na Leta; bigakorerwa ku kigo cy’ubuvuzi cyemewe kandi iyo nda ashaka gukuramo ikaba itarengeje igihe cyagenwe n’amategeko....

Réseau des Femmes mu buvugizi bwo kuvugurura itegeko ry’ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda

Isangano ry’abagore baharanira amajyambere y’icyaro , ryatangiye gukora ubuvugizi ku itegeko rigenga ubuzima bw’imyororokere y’abantu mu Rwanda kugira ngo zimwe mu ngingo zaryo zivugururwe. Ku wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024, Umuryango Réseau des Femmes wakoze inama y’ubukangurambaga ku nzego zinyuranye, zirimo iz’ubuzima, ubutabera, imiryango yindi itari iya Leta, abahagarariye urubyiruko n’abagore mu mirenge 15...

Umugabo ashobora gutera inda atasohoye- Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko mbere yuko umugabo asohora (arangiza) hari ibindi bintu bimeze nk’ururenda byitwa ‘Pre-cum’ cyangwa se ‘Pre-Ejaculatory Fluid’ bisohoka mu gitsina cye, bishobora kuzanamo n’intanga nzima zifite ubushobozi bwo gutera inda. Pre-cum, zoherezwa n’ibizwi nka ‘Cowper’s glands’ na ‘Glands of Littre’, mbere gato yuko umugabo arangiza. Ingano yazo ishobora kugera kuri millitiro enye...

Mu Rwanda havutse abana b’impanga 8,901 muri 2023

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ku mibare y’ingenzi mu buzima n’imibereho by’Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report) yo muri 2023,  igaragaza ko muri uwo mwaka, mu Rwanda havutse abana 334, 018,banditswe mu irangamimerere, muri bo 8,901, bangana na 2.7% bari impanga - nukuvuga abana babiri cyangwa hejuru yabo. Iyi raporo yasohotse muri Gicurasi 2024,...

Soya ishobora gutera ubugumba ku bagabo – Inzobere mu mirire

Inzobere mu mirire no kuboneza imirire, KWIZERA Philemon yemeza ko soya ishobora gutera ubugumba ku bagabo, mu gihe bayirya kenshi. Soya, ni igihingwa cyo mu bwoko bw’ibinyamisogwe, ikabarirwa mu biribwa byubaka umubiri. Ishobora kuribwa mu buryo bwinshi, burimo kuzihekenya ari mbisi cyangwa zikaranze, kuzirya mu isosi, kuzinwa mu gikoma cg icyayi, kuzikoramo amata, kuzikoramo amavuta...

Gusama uri mu mihango birashoboka – Ubushakashatsi

Hari imyumvire ifitwe n’abatari bacye ko mu gihe umugore cyangwa umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina ari mu mihango adashobora gusa. “Ntabwo bishoboka. Impamvu nuko njye nabikoze kandi sinsame.” Uyu mukobwa ni ko abyumva. Nubwo amahirwe cyangwa se ibyago byo gusama uri mu mihango ari bicye, ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko ari ibintu bishoboka ku bagore bagira ukwezi...

Ese koko Celeri zitera uburemba ku bagabo ! – Igisubizo cy’inzobere mu mirire

Ni imyumvire bigoye kumenya aho Abanyarwanda bayikuye nyamara ifitwe n’abatari bacye, bagira bati "Celeri ntabwo nazitekera umugabo !" Impa uyu mugore na bagenzi be bahurizaho ituma mu birungo bagura batashyiramo celeri (celerie- celery), nuko “Nyine hari ikibazo zitera ku bagabo. Njya numva bavuga yuko zishobora kubatera uburemba." Uyu mugore namubajije niba kuri we celeri zagera mu...

Kubura imihango udatwite bishobora guterwa n’ikibazo gikomeye gikeneye kuvurwa

Kubura imihango ku bagore n’abakobwa, by’umwihariko abangavu ni kimwe mu bintu bibahangayikisha cyane cyane iyo bazi ko bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye. Uretse ababura imihango bitewe nuko batwite, bonsa cyangwa se bacuze, hari n’abayibura atari iyo mpamvu, ibizwi nka Amenorrhea/ Aménorrhée. Abo ni na bo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru. Nifashishije ivuriro Cleveland Clinic, ryo muri Leta...

Kumara igihe gito mu mihango no kubona imihango micye bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara runaka

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumara igihe gito uri mu mihango no kuva amaraso macye ugereranyije nuko bisanzwe, ibizwi nka light period, bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara runaka. Ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe ku bijyanye n’imihango, bwagaragaje ko igihe abagore cyangwa abakobwa bamara mu mihango kiri hagati y’iminsi ibiri n’ irindwi. Ibyo bisobanuye ko hari abagore bashobora kumara iminsi ibiri gusa...

Weather

- Advertisement -

Must Read