Indwara ya (ectopia cordi) ni indwara idasanzwe ibaho umwana akivuka, aho umutima uba hanze y’igituza (thorax), mugihe uba wakagombye kuba imbere mu gituza nk’uko bisanzwe.
Iyi ndwara iterwa n’iki?
Iyi ndwara iterwa n’ikibazo kibaho mu gihe umwana akiri urusoro (embryo: ni ukuvuga mumezi atatu yambere yo kwiremarema kwe munda ya nyina) aho igice cy’igituza (sternum) kidafunga neza bikarangira umutima usigaye hanze. Impamvu nyamukuru zibitera ntiziramenyekana neza, ariko abahanga batekereza ko hari aho biba bifitanye isano n’ibibazo by’imisemburo (hormones), impinduka kuri ADN, cyangwa ibindi bibazo by’iterambere ry’umubiri.
Ese iyi ndwara iravurwa? Ivurwa gute?
Yego, iravurwa ariko bigorana cyane kuko bisaba kubaga umwana kugira ngo bashyire umutima aho wagombaga kuba. Iyo bibonetse umwana akivuka, abaganga bashobora kugerageza kumusubiza umutima mu gituza bakoresheje ibikoresho byabugenewe.
Ni Imisemburo(Hormones) ingana iki yatera ikibazo cya ectopia cordi?
Mu by’ukuri, ectopia cordis ntabwo iterwa n’uko imisemburo (hormones) yabaye mike cyangwa myinshi gusa mu buryo bumwe. Ahubwo, ikibazo kiba ku buryo imisemburo igenga iterambere cg imikurire y’umwana (embryo development hormones) itakoze inshingano zayo neza mugihe cy’ikura ryumwana akiri urusoro.
Imisemburo nka: Progesterone, Estrogens, Retinoic acid (ituruka kuri vitamin A)
n’indi, iyo igabanutse cyane cyangwa ikiyongera cyane mu gihe cy’ingenzi cyo kwiremamo kw’ibice by’umubiri (by’umwihariko mu mezi 2-3 ya mbere), bituma ibice bimwe by’umubiri bidakura neza, harimo no kuba igituza kitakwifunga neza.
Mu buryo buziguye:
Imisemburo mikeya ituma igice cy’igituza (sternum) kidafunga neza naho imisemburo myinshi cyane nayo ishobora gutera imyitwarire idasanzwe y’uturemangingo (cells) twubaka igituza, bigatuma umutima usigara hanze.
Icy’ingenzi si gusa umubare wa hormones, ahubwo ni uko kubaho kw’iyo misemburo, igihe ikenerwa n’uburyo ikora neza byose bigira uruhare. Akenshi, impinduka kuri ADN (genetic mutations) nazo zatuma ibi bibaho, zikajyana n’imikorere mibi y’imisemburo.
Mu magambo magufi:
– Imisemburo mikeya cyane cyangwa myinshi cyane zombi zishobora kugira uruhare mu gutuma ectopia cordis iba, ariko akenshi ikibazo gikomoka ku kuba iterambere cyangwa ikura ry’umwana ritakurikije gahunda isanzwe.

Author: Helene T.

You can follow us at:

YouTube channel: Hellen Cares (www.youtube.com/@hellencares1)

Facebook page: Hellen Cares

WhatsApp Channel: https://whatsapp.com/channel/0029VaJ38lP7T8bepYFPW424

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here