Home Ubuzima bw'imyororokere

Ubuzima bw'imyororokere

Gusaba umwana guherekezwa n’umubyeyi kwa muganga: Ihurizo rikomeye ku bashaka serivisi z’ubuzima bw’imyororokere

Bamwe mu bangavu n’ingimbi, bari munsi y’imyaka 18 y’ubukure, bavuga ko bahitamo kujya gushakira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere mu mavuriro yigenga kandi bibahenze kuko mu mavuriro ya Leta badashobora kujyayo mu gihe cyose bagisabwa guherekezwa n’ababyeyi. Kuwa Mbere, tariki 17 Gashyantare 2025, Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, batangiye gusuzuma mu mizi...

Kurandura kanseri y’inkondo y’umura: abagore bagejeje imyaka 30 barasabwa kwisuzumisha buri myaka itanu

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko kurandura kanseri y’inkondo y’umura bishoboka ariko bisa ko abagore bisuzumisha iyi kanseri hakiri kare kugira ngo uwo basanze afite ibimenyetso biyibanziriza avurwe hakiri kare. Buri mwaka, tariki ya 4 Gashyantare, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri ‘World Cancer Day’. Uyu mwaka, uyu munsi wasanze u...

Kwemerera ibigo nderabuzima gukuriramo umuntu inda: Intambwe ikomeye ku miryango yakoze ubuvugizi

Imwe mu miryango itari iya Leta, ikora ubuvugizi ku mategeko agenga ubuzima, by'umwihariko ubuzima bw'imyororokere, irishimira ko ibigo nderabuzima byemerewe gutanga serivisi yo gukuriramo inda abagore babyemerewe n’amategeko kuko bizafasha mu gukumira ibibazo byaterwaga no kuzikuramo mu buryo butanoze (uburyo bwa magendu). Mu mwaka wa 2018, mu itegeko ry’u Rwanda riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange...

‘Wakoze kuza’, amafaranga ya tike abasore b’i Kigali baha abakobwa bikarangirira mu buriri

Hari abangavu bo mu mujyi wa Kigali bavuga ko hari amafaranga abasore babaha iyo babasuye, bise ‘wakoze kuza’, bakayabaha nka tike nyamara ari mu buryo bwo kubiyegereza kugira ngo bazakore imibonano mpuzabitsina. Ni abangavu baganiriye na Radio Salus, bavuga ko iyo basuye abasore hari amafaranga babaha bigatuma n’ubutaha iyo uwo musore amusabye kumusura nta ho...

Huye: Urubyiruko rwahagurukiye kurwanya SIDA

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Huye bavuga ko ubu bahagurukiye kurwanya SIDA, birinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.  Ikibazo cy’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, by’umwihariko mu rubyiruko, kiracyahangayikishije inzego z’ubuzima mu Rwanda. Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wo kurwanya SIDA, tariki ya 1 Ukuboza 2024, wizihirijwe mu karere ka Rubavu, Minisitiri w’ubuzima Dr....

Abanyamakuru 9 bakoze inkuru nziza ku buzima bw’imyororokere bahembwe na HDI

Umuryango utari uwa Leta uharanira guteza imbere ubuzima bwiza mu Rwanda, HDI , wahembye abanyamakuru 9 bakoze inkuru zijyanye z’ubuzima bw’imyororokere, zahize izindi. Ni mu birori byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 13 Ukuboza 2024. Iki ni igikorwa HDI ikora buri mwaka, kuva muri 2016. Abahembwe bari mu byiciro bitatu ari byo: Radiyo,...

Gasabo: Abiga muri GS Kinyinya bibukijwe ko SIDA igihari

Abanyeshuri basaga 3, 800 biga muri Groupe Scolaire Kinyinya (GS Kinyinya), yo mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo bahawe ibiganiro bibibutsa ko SIDA igihari, basabwa kuyirinda bibanda cyane ku kwifata ariko uwo binaniye agakoresha agakingirizo. Ni ubukangurambaga bwateguwe n’umuryango Réseau des Femmes, muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga, ngaruka mwaka, wo kurwanya SIDA...

Mu Rwanda abantu 9 bandura Virusi itera SIDA buri munsi: Hagiye gukorwa iki!

Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko buri munsi mu Rwanda hari abantu 9 bandura virusi itera SiDA, mu gihe abandi barindwi bicwa na SIDA. Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wizihirijwe mu karere ka Rubava kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukoboza 2024. Minisitiri Sabin yavuze...

Murahakura SIDA —Minisitiri Sabin yakebuye urubyiruko rugikorera aho

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yibukije urubyiruko ko Virusi itera SIDA igihari kandi ari bo yibasiye muri iyi minsi, abasaba gukoresha agakingirizo kuko nibakomeza kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye “murahakura SIDA”. Uyu muyobozi yabibwiye urubyiruko rwo mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, mu kiganiro yagejeje ku baturage bitabiriye umuganda rusange wo kuri uyu...

Kuba ujya mu mihango ntibisobanuye ko ubyara — Inzobere mu kuvura abagore

Inzobere mu kuvura indwara z’abagore zivuga ko kuba umugore ajya mu mihango bidasobanuye ko abyara, bityo ko umaze igihe kinini gusama byaranze yajya kwa muganga bakareba ikibitera. Ni mu gihe hari abagore bavuga ko bamaze imyaka ibiri gusama byaranze, nyamara bumva ko nta kibazo bafite kuko bajya mu mihango buri kwezi. Uyu mugore twaganiriye wo mu...

Weather

- Advertisement -

Must Read