Mu Rwanda abantu basaga 8,000 barwaye igituntu mu mwaka umwe

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu mwaka w’imihigo wa 2023-2024, abantu 8,551 basuzumwe bagasanga barwaye igituntu. Ni imibare RBC yagarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Werurwe, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Igituntu. Uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Dufatanye turandure igituntu’. RBC ivuga...

Kutivuza indwara zo mu kanwa bishobora gutera umutima na Diyabete

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kirashishikariza abaturage kwisuzumisha no kwivuza indwara zo mu kanwa hakiri kare kuko iyo zitavuwe zishobora gutera izindi ndwara zikomeye, zirimo iz'umutima na Diyabete. RBC yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe, mu birori  byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kwita ku buzima bwo mu kanwa. Uyu mwaka, uyu munsi wahawe insanganyamatsiko...

Inama y’Igihugu y’Abagore igiye gushyira imbaraga muri Tennis ku bagore

Inama y’Igihugu y’Abagore ivuga ko igiye gushyira imbaraga mu gukangurira Abanyarwandakazi kwitabira umukino wa tennis kuko hari abawufata nk’umukino w’abagabo. Muri siporo rusange y’Umujyi wa Kigali, yo ku Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025, umukino wa Tennis ni umwe mu mikino yakininwe ahasorezwa iyi siporo, ku mbuga ya Kigali Convention Centre. By’umwihariko, Umuryango utari uwa Leta,...

Kicukiro: Kurwanya Malaria byibanzweho mu muganda rusange wa Gashyantare

Gusibura imiyoboro y’amazi no gusiba ibinogo birekamo amazi, ni kimwe mu bikorwa Akarere ka Kicukiro kibanzeho mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2025, wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 22. Uyu muganda wakorewe mu gishanga gihuriweho n’Umurenge wa Kanombe n’uwa Niboye. By’umwihariko, uyu murenge wa Kanombe, ukaba ari umwe mu yiganjemo Malaria, nk’uko...

Gusaba umwana guherekezwa n’umubyeyi kwa muganga: Ihurizo rikomeye ku bashaka serivisi z’ubuzima bw’imyororokere

Bamwe mu bangavu n’ingimbi, bari munsi y’imyaka 18 y’ubukure, bavuga ko bahitamo kujya gushakira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere mu mavuriro yigenga kandi bibahenze kuko mu mavuriro ya Leta badashobora kujyayo mu gihe cyose bagisabwa guherekezwa n’ababyeyi. Kuwa Mbere, tariki 17 Gashyantare 2025, Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, batangiye gusuzuma mu mizi...