iCLM: Umuyoboro witezweho kunoza serivisi z’ubuvuzi bwa Virusi itera SIDA, Igituntu na Malaria
Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ikora ku kurwanya Virusi itera SIDA no Guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ku nkunga ya Global Fund, batangije umuyoboro w’ikoranabuhanga bise iCLM uzatuma abaturage babasha gutanga ibitekerezo kuri serivisi z'ubuvuzi bahabwa ku ndwara ya Virusi itera...
Kwemerera abafite imyaka 15 kwifatira icyemezo kuri serivisi z’ubuzima : imwe mu ngingo ziri mu itegeko Abadepite batangiye kuganiraho
Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, batangiye gusuzuma mu mizi umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda. Ishingiro ry'uyu mushinga ryemejwe ku wa 5 Ugushyingo 2024.
Ingingo ijyanye no kwemerera ingimbi n’abangavu, bafite imyaka 15 kuzamura, kuba bakwifatira icyemezo ku bijyanye na serivisi z’ubuzima zitangirwa kwa muganga, ni imwe mu...
Kigali: Abiganjemo urubyiruko bahawe serivisi z’ubuzima zirimo ubw’imyororokere
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 15 Gashyantare 2025, mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, abaturage biganjemo urubyiruko bahawe serivisi z’ubuzima zingenzi, zirimo iz’ubuzima bw’imyororokere; gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura n’inyigisho z’uko wakwisuzuma kanseri y’ibere ndetse na serivisi zo kureba uko ubuzima buhagaze muri rusange, by’umwihariko ubwo mu mutwe.
Iki...
Gutinda guha umwana imfashabere bituma hari intungamubiri z’ingenzi atabona mu buryo buhagije
Inzobere mu mirire no kuboneza imirire, Mfiteyesu Leah ashimangira ko umwana wujuje amezi atandatu avutse agomba gutangira guhabwa imfashabere kuko intungamubiri zo mu mashereka ziba zitagihagije ngo zifashe uwo mwana gukura neza.
Ubushakashatsi ku buzima n’imibere (Demographic and Health Survey – DHS), bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, ubuheruka bwa 2020 bwagaragaje ko 81% by’abana...
Kurandura kanseri y’inkondo y’umura: abagore bagejeje imyaka 30 barasabwa kwisuzumisha buri myaka itanu
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko kurandura kanseri y’inkondo y’umura bishoboka ariko bisa ko abagore bisuzumisha iyi kanseri hakiri kare kugira ngo uwo basanze afite ibimenyetso biyibanziriza avurwe hakiri kare.
Buri mwaka, tariki ya 4 Gashyantare, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri ‘World Cancer Day’.
Uyu mwaka, uyu munsi wasanze u...















