Kwemerera ibigo nderabuzima gukuriramo umuntu inda: Intambwe ikomeye ku miryango yakoze ubuvugizi

Imwe mu miryango itari iya Leta, ikora ubuvugizi ku mategeko agenga ubuzima, by'umwihariko ubuzima bw'imyororokere, irishimira ko ibigo nderabuzima byemerewe gutanga serivisi yo gukuriramo inda abagore babyemerewe n’amategeko kuko bizafasha mu gukumira ibibazo byaterwaga no kuzikuramo mu buryo butanoze (uburyo bwa magendu). Mu mwaka wa 2018, mu itegeko ry’u Rwanda riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange...

‘Wakoze kuza’, amafaranga ya tike abasore b’i Kigali baha abakobwa bikarangirira mu buriri

Hari abangavu bo mu mujyi wa Kigali bavuga ko hari amafaranga abasore babaha iyo babasuye, bise ‘wakoze kuza’, bakayabaha nka tike nyamara ari mu buryo bwo kubiyegereza kugira ngo bazakore imibonano mpuzabitsina. Ni abangavu baganiriye na Radio Salus, bavuga ko iyo basuye abasore hari amafaranga babaha bigatuma n’ubutaha iyo uwo musore amusabye kumusura nta ho...

U Rwanda rugiye gutangira gukoresha imiti mishya ivura Malaria

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko kuva kuri uyu wa mbere, tariki 6 Mutarama 2025, mu bitaro byo mu gihugu hatangira koherezwa imiti ibiri mishya ivura malaria, mu rwego rwo kunganira uwarusanzwe ukoreshwa wa Coartem. Iyo miti ni uwitwa dihydroartemisinin-piperaquine (DHAP), ndetse na artesunate-pyronaridine (ASPY). Yombi yemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku...

Imibu itera Malaria yahinduye amayeri: Minisante yasabye ko hakazwa ingamba zirengagijwe

Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda (Minisante) ivuga ko mu isuzuma yakoze mu turere twiganjemo Malaria muri iyi minsi, yasanze imibu itera iyi ndwara isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere yo kujya mu nzu, bityo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gusenya indiri iyo mibu yororokeramo. Ni mu butumwa Minisitiri w'ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yanyujije mu buryo bw'amashusho,...

Perezida Kagame yifatanyije mu kababaro n’imiryango y’abishwe na Marburg

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko igihugu cyifatanyije mu kababaro n'imiryango y'abahitanywe n'icyorezo cya Maburg. Yabigarutseho mu ijambo rye risoza umwaka wa 2024. Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo mu Rwanda hagaragaye virusi ya Maburg, kuri ubu itakirangwa mu gihugu, ariko yasize itwaye ubuzima bw'Abaturarwanda 15 muri 66 bari bayanduye. Perezida Kagame yavuze...