Réseau des Femmes mu buvugizi bwo kuvugurura itegeko ry’ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda
Isangano ry’abagore baharanira amajyambere y’icyaro , ryatangiye gukora ubuvugizi ku itegeko rigenga ubuzima bw’imyororokere y’abantu mu Rwanda kugira ngo zimwe mu ngingo zaryo zivugururwe.
Ku wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024, Umuryango Réseau des Femmes wakoze inama y’ubukangurambaga ku nzego zinyuranye, zirimo iz’ubuzima, ubutabera, imiryango yindi itari iya Leta, abahagarariye urubyiruko n’abagore mu mirenge 15...
Indyo y’umwana utangiye kurya igomba kuba ari inombe inoze – Inzobere mu mirire
Inzego z’ubuzima zigena ko umwana wujuje amezi atandatu, atangira guhabwa imfashabere kuko amashereka yonyina aba atagihagije ngo akuremo intungamubiri zose akeneye.
Cyakora, hari ababyeyi bavuga ko baha abana iyo mfashabere nyamara bikarangira bagiye mu mirire mibi.
Uyu mubyeyi, ufite umwana uri mu ibara ry’umuhondo, yagize ati “Namujyanye ku kigo nderabuzima basanga ageze no mu muhondo”
Uyu mubyeyi...
Imbuto 7 umugore utwite atagomba kubura ku mafunguro ye ya buri munsi
Indyo yuzuye ni ingenzi ku buzima bw’umugore utwite ndetse n’umwana atwite, by’umwihariko hakiganzamo imboga n’imbuto nka bimwe mu biribwa bikize ku ntungamubi ndetse n’imyunyungugu.
Kurya imbuto n’imboga ku mugore utwite kandi bimufasha guhangana n’ibibazo by’impatwe (constipation), usanga biri rusange ku bagore batwite.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imbuto 7 umugore utwite akwiye kwibandaho. Twifashishije inkuru...
Gukura umwana ku ibere: hari abarisigaho urusenda, amase, n’abarishyiraho ibipfuko by’ibisebe
Konsa umwana mu buryo bwiza kandi buhagije n’ikintu inzego z’ubuzima mu Rwanda zishishikariza ababyeyi kwitaho kuko bifasha umwana gukura neza, yaba mu bwenge ndetse no mu gihagararo.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku Isi, OMS rigena ko ubundi abana bose bagomba konka amezi atandatu ya mbere nta kindi kintu bafata, bagera kuri ayo mezi...
Umugabo ashobora gutera inda atasohoye- Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko mbere yuko umugabo asohora (arangiza) hari ibindi bintu bimeze nk’ururenda byitwa ‘Pre-cum’ cyangwa se ‘Pre-Ejaculatory Fluid’ bisohoka mu gitsina cye, bishobora kuzanamo n’intanga nzima zifite ubushobozi bwo gutera inda.
Pre-cum, zoherezwa n’ibizwi nka ‘Cowper’s glands’ na ‘Glands of Littre’, mbere gato yuko umugabo arangiza. Ingano yazo ishobora kugera kuri millitiro enye...















