Kurya usomeza : Ni bibi cyangwa ni byiza ?
Hari abantu bamwe bavuga ko kurya umuntu asomeza, yaba amazi cyangwa se ibindi binyobwa, ari bibi ku buzima, by’umwihariko igifu.
Abo bagatanga inama ko icyiza amazi wayanywa nibura mbere y’iminota 30 ugiye kurya cyangwa se nyuma y’iyo minota umaze kurya.
None se koko kurya usomeza ni bibi ku buzima bwa muntu ? Inkuru ishingiye ku bushakashatsi, yanditswe...
Soya ishobora gutera ubugumba ku bagabo – Inzobere mu mirire
Inzobere mu mirire no kuboneza imirire, KWIZERA Philemon yemeza ko soya ishobora gutera ubugumba ku bagabo, mu gihe bayirya kenshi.
Soya, ni igihingwa cyo mu bwoko bw’ibinyamisogwe, ikabarirwa mu biribwa byubaka umubiri. Ishobora kuribwa mu buryo bwinshi, burimo kuzihekenya ari mbisi cyangwa zikaranze, kuzirya mu isosi, kuzinwa mu gikoma cg icyayi, kuzikoramo amata, kuzikoramo amavuta...
Ese koko Celeri zitera uburemba ku bagabo ! – Igisubizo cy’inzobere mu mirire
Ni imyumvire bigoye kumenya aho Abanyarwanda bayikuye nyamara ifitwe n’abatari bacye, bagira bati "Celeri ntabwo nazitekera umugabo !"
Impa uyu mugore na bagenzi be bahurizaho ituma mu birungo bagura batashyiramo celeri (celerie- celery), nuko “Nyine hari ikibazo zitera ku bagabo. Njya numva bavuga yuko zishobora kubatera uburemba."
Uyu mugore namubajije niba kuri we celeri zagera mu...
Kutagaburira umwana amavuta bituma hari intungamubiri atabona
Inzobere mu mirire zigira inama ababyeyi kujya bashyira amavuta mu mafunguro bategurira abana babo kuko kutabikora bituma hari zimwe mu ntungamubiri z’ingenzi batabona kandi bariye ibiryo zirimo.
Abaganga batanga inama ko umwana ugize amezi atandatu atangira gufata imfashabere kugira ngo yunganire intungamubiri akura mu mashereka. Mu mitegurire y’iryo funguro ry’umwana, hari ababyeyi bavuga ko atari...
Ntabwo wabyibuha utariye – Inzobere mu mirire
Inzobere mu mirire no kuboneza Imirire, Mfiteyesu Leah avuga ko nta muntu ubyibuha atariye ko ahubwo abantu bagomba kwita ku bwoko bw’ibiribwa barya n'uko bakoresha umubiri wabo.
Kugabanya ingano y’ibiryo ni bumwe mu buryo, abashaka kugabanya ibiro twaganiriye, bavuga ko bakoresha nyamara ntibitange umusaruro.
Uyu yagize ati "Sha nanjye ndi muri abo. Reba mbanabyutse njya...















