Home Indwara & Ubuvuzi

Indwara & Ubuvuzi

Abarwayi b’imidido bo mu karere ka Rubavu barishimira ko babonye ubuvuzi

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu barwaye indwara y’imidido barishimira intabmbwe imaze guterwa mu kubagezaho ubuvuzi bw'iyi ndwara, ku buryo ubu hari imirimo batashoboraga gukora basigaye bakora ndetse n'akato bahabwaga kakaba karagabanutse..  Kuva muri 2020, Ikigo Nderabuzima cya Nyundo, cyo mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu cyatangiye gutanga serivisi yo kwita...

Mu Rwanda hagaragaye abantu babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox)

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyemeje ko mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi babiri b'indwara y’ubushita bw’inkende, Monkey Pox (Mpox), ndetse ko bari kwitabwaho n'abaganga. Aganira n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazama(RBA), Dr. Edisson Rwagasore, Umuyobozi muri RBC, Ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo yagize ati “Ikigo gishinzwe ubuzima, RBC kimaze gutahura abarwayi babiri twasanzemo indwara y’ubushita bw’inkende, ariyo...

Kwemerera abafite imyaka 15 kwifatira icyemezo kuri serivisi z’ubuzima : imwe mu ngingo ziri mu itegeko Abadepite batangiye kuganiraho

Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, batangiye gusuzuma mu mizi umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda. Ishingiro ry'uyu mushinga ryemejwe ku wa 5 Ugushyingo 2024. Ingingo ijyanye no kwemerera ingimbi n’abangavu, bafite imyaka 15 kuzamura, kuba bakwifatira icyemezo ku bijyanye na serivisi z’ubuzima zitangirwa kwa muganga, ni imwe mu...

Igihugu abagituye batagira ubuzima bwiza ntaho bagera – Perezida KAGAME

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ashimira abajyanama b’ubuzima ku kazi k’ubwitange bakora mu guteza imbere ubuzima bw’Abaturarwanda kuko “Igihugu abagituye batagira ubuzima bwiza ntaho bagera” Perezida Kagame yabigarutseho tariki 15 Kamena 2024, mu biganiro yagiranye n’abajyanama b’ubuzima baturutse mu turere twose tw’Igihugu basaga 7000, muri BK Arena. Ni ibiganiro byanitabiriwe n’abayobozi b’ibigo nderabuzima byose...

MINISANTE itanze ibisobanuro ku ndwara bivugwa ko iri guhitana abantu mu Rwanda

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara amakuru avuga ko mu Rwanda hari abantu barikwicwa n'indwara itaramenyekana, by'umwihariko abakora mu nzego z'ubuvuzi. Mu itangaza Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda, MINSANTE, yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, yasobanuye ko mu bitaro bitandukanye byo mu gihugu habonetse abarwayi bacye bagaragaje ibimenyetso by'indwara...

Kurandura Malaria: Akarere ka Gisagara kasabiwe umwihariko

Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu Kubungabunga Ubuzima (RICH), bavuga ko bari gukora ubuvugizi kugira ngo Akarere ka Gisagara gahabwe umwihariko mu bijyanye no kurwanya Malaria, ku buryo ibikorwa byo gutera umuti wica imibu itera iyi ndwara byakorwa inshuro ebyiri mu mwaka. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) igaragaza ko indwara ya Malaria yagiye yiyongera cyane...

Rwanda: Abantu batandatu bamaze kwicwa n’icyorezo cya Marburg abandi 20 bararwaye

Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda Dr.Sabin Nsanzima yatangaje ko icyorezo cy'indwara y'umuriro mwinshi, giterwa na Virus ya Marburg kimaze guhitana abantu batandatu mu gihe abandi 20 barwaye iki cyorezo. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y'ubuzima, buri mu buryo bw'amashusho, kuri uyu wa Gatandatu tariki 28, Nzeri 2024, Minisitiri Sabin yasobanuye ko umubare munini...

Abaganga b’abagore barahamagarirwa kwinjira mu mwuga wo kuvura hifashishijwe kubaga

Urugaga rw’abaganga b’igitsina gore bakora umwuga wo kuvura bifashishije kubaga, Women in Surgery Rwanda (WiSR), rurahamagarira abaganga abagore n'abakobwa kwitabira uyu mwuga kuko kugeza ubu umubare wabo ukiri hasi cyane ugereranyije na bagenzi babo b'abagabo. Mu Rwanda, kugeza ubu hari abaganga bose hamwe 164 bakora umwuga wo kuvura bifashishije kubaga, muri bo, abagore ni 16....

Kugabanya Malaria ku gipimo cya 90%: Ni irihe banga abajyanama b’ubuzima bakoresheje?

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana , avuga ko abajyanama b’ubuzima bagize uruhare rukomeye mu gutuma Malaria igabanuka ku gipimo cya 90%.   Mu kiganiro abajyanama b’ubuzima bagiranye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki 15 Kamena 2024, Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko abajyanama b'ubuzima bagize uruhare mu guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze mu myaka 30...

Imibu itera Malaria yahinduye amayeri: Minisante yasabye ko hakazwa ingamba zirengagijwe

Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda (Minisante) ivuga ko mu isuzuma yakoze mu turere twiganjemo Malaria muri iyi minsi, yasanze imibu itera iyi ndwara isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere yo kujya mu nzu, bityo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gusenya indiri iyo mibu yororokeramo. Ni mu butumwa Minisitiri w'ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yanyujije mu buryo bw'amashusho,...

Weather

- Advertisement -

Must Read