MIGEPROF yasabye ko kurwanya GBV bitarangirana n’iminsi 16

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye ko ibikorwa byo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina (GBV) bitarangirana n’ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya iryo hohotera kuko ibiritera byo bitarangiye. Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Guteza imbere Umuryango no Kurengera Umwana, muri MIGEPROF yabigarutseho kuwa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, mu birori byo gusoza ubwo bukangurambaga mu karere ka Gasabo. Buri...

Marburg: Iminsi 35 irashize nta bwandu bushya bubonetse

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (Minsante) yatangaje ko hashize iminsi 35 nta muntu wanduye virusi ya Marburg, cyakora ngo ibikorwa byo gukaza ubwirinzi byo birakomeje. Minisante yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo. Ni itangazo rigaragaza amakuru mashya kuri virusi ya Marburg, kuva tariki 29 Ugushyingo - 6 Ukuboza 2024. Iyi...

Gasabo: Abiga muri GS Kinyinya bibukijwe ko SIDA igihari

Abanyeshuri basaga 3, 800 biga muri Groupe Scolaire Kinyinya (GS Kinyinya), yo mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo bahawe ibiganiro bibibutsa ko SIDA igihari, basabwa kuyirinda bibanda cyane ku kwifata ariko uwo binaniye agakoresha agakingirizo. Ni ubukangurambaga bwateguwe n’umuryango Réseau des Femmes, muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga, ngaruka mwaka, wo kurwanya SIDA...

Mu Rwanda abantu 9 bandura Virusi itera SIDA buri munsi: Hagiye gukorwa iki!

Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko buri munsi mu Rwanda hari abantu 9 bandura virusi itera SiDA, mu gihe abandi barindwi bicwa na SIDA. Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wizihirijwe mu karere ka Rubava kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukoboza 2024. Minisitiri Sabin yavuze...

Murahakura SIDA —Minisitiri Sabin yakebuye urubyiruko rugikorera aho

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yibukije urubyiruko ko Virusi itera SIDA igihari kandi ari bo yibasiye muri iyi minsi, abasaba gukoresha agakingirizo kuko nibakomeza kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye “murahakura SIDA”. Uyu muyobozi yabibwiye urubyiruko rwo mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, mu kiganiro yagejeje ku baturage bitabiriye umuganda rusange wo kuri uyu...