Gusama uri mu mihango birashoboka – Ubushakashatsi

Hari imyumvire ifitwe n’abatari bacye ko mu gihe umugore cyangwa umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina ari mu mihango adashobora gusa. “Ntabwo bishoboka. Impamvu nuko njye nabikoze kandi sinsame.” Uyu mukobwa ni ko abyumva. Nubwo amahirwe cyangwa se ibyago byo gusama uri mu mihango ari bicye, ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko ari ibintu bishoboka ku bagore bagira ukwezi...

Ese koko Celeri zitera uburemba ku bagabo ! – Igisubizo cy’inzobere mu mirire

Ni imyumvire bigoye kumenya aho Abanyarwanda bayikuye nyamara ifitwe n’abatari bacye, bagira bati "Celeri ntabwo nazitekera umugabo !" Impa uyu mugore na bagenzi be bahurizaho ituma mu birungo bagura batashyiramo celeri (celerie- celery), nuko “Nyine hari ikibazo zitera ku bagabo. Njya numva bavuga yuko zishobora kubatera uburemba." Uyu mugore namubajije niba kuri we celeri zagera mu...

Kubura imihango udatwite bishobora guterwa n’ikibazo gikomeye gikeneye kuvurwa

Kubura imihango ku bagore n’abakobwa, by’umwihariko abangavu ni kimwe mu bintu bibahangayikisha cyane cyane iyo bazi ko bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye. Uretse ababura imihango bitewe nuko batwite, bonsa cyangwa se bacuze, hari n’abayibura atari iyo mpamvu, ibizwi nka Amenorrhea/ Aménorrhée. Abo ni na bo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru. Nifashishije ivuriro Cleveland Clinic, ryo muri Leta...

Kumara igihe gito mu mihango no kubona imihango micye bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara runaka

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumara igihe gito uri mu mihango no kuva amaraso macye ugereranyije nuko bisanzwe, ibizwi nka light period, bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara runaka. Ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe ku bijyanye n’imihango, bwagaragaje ko igihe abagore cyangwa abakobwa bamara mu mihango kiri hagati y’iminsi ibiri n’ irindwi. Ibyo bisobanuye ko hari abagore bashobora kumara iminsi ibiri gusa...

Ibintu birindwi ukwiye kwitaho mu gihe ukoresha agakingirizo

Agakingirizo ni bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro, ariko kakagira n’umwihariko wo kurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,zirimo na Virusi itera SIDA. Ishami ry’umuryango w’Ababumbye ryita ku buzima ku Isi, OMS/WHO rigaragaza ko kuva mu 1990, ikoreshwa ry’agakingirizo ryagize uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ku bantu miliyoni 117. Mu gihe gakoreshejwe neza...