Kurandura kanseri y’inkondo y’umura: abagore bagejeje imyaka 30 barasabwa kwisuzumisha buri myaka itanu
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko kurandura kanseri y’inkondo y’umura bishoboka ariko bisa ko abagore bisuzumisha iyi kanseri hakiri kare kugira ngo uwo basanze afite ibimenyetso biyibanziriza avurwe hakiri kare.
Buri mwaka, tariki ya 4 Gashyantare, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri ‘World Cancer Day’.
Uyu mwaka, uyu munsi wasanze u...
RBC yasabye abagaragaza ibimenyetso by’indwara y’ibibembe kwihutira kwivuza
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) gishishikariza abaturage ko mu gihe hari uzanye ibara ku ruhu adasobanukiwe neza, ryaba ritaryaryata cyangwa riryaryata, yagana ikigo nderabuzima cyangwa ivuriro rimwegereye kugira ngo abone ubufasha.
Ibibembe ni imwe mu ndwara icyenda zititaweho uko bikwiye u Rwanda rufite intego yo kurandura burundu bitarenze mu mwaka wa 2030.
Iyi...
Abarwayi b’imidido bo mu karere ka Rubavu barishimira ko babonye ubuvuzi
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu barwaye indwara y’imidido barishimira intabmbwe imaze guterwa mu kubagezaho ubuvuzi bw'iyi ndwara, ku buryo ubu hari imirimo batashoboraga gukora basigaye bakora ndetse n'akato bahabwaga kakaba karagabanutse..
Kuva muri 2020, Ikigo Nderabuzima cya Nyundo, cyo mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu cyatangiye gutanga serivisi yo kwita...
Rubavu: bazinutswe ibyo gufumbiza ‘amazirantoki’ bigabanya indwara z’inzoka zo mu nda
Hari abaturage bo mu murenge wa Mudende, mu karere ka Rubavu bemeza ko bazinutswe ibyo gufumbiza imyaka yabo amazirantoki (amabyi) nyuma yo gusobanukirwa ko biri mu bya tumaga bugarizwa n’inzoka zo mu nda. Ni ibintu biri gutanga umusaruro mu kugabanya izo nzoka.
Inzoka zo mu nda ni zimwe mu ndwara icyenda zititaweho uko bikwiye (Neglected...
Serivisi nshya, ibiciro by’ubuvuzi byavuguruwe: Impinduka ku bakoresha Mituweli
Minisiteri y'Ubuzima (Minisante) yatangaje ko hari serivisi nshya 14 ziyongereye ku zishingirwa n'ubwisungane mu kwivuza( Mutuweli) ndetse ko ibiciro by'ibikorwa by'ubuvuzi byavuguruwe ku buryo serivisi zimwe zagabanyirijwe ikiguzi izindi kiriyongera.
Minisante ivuga ko izi mpinduka zikubiye mu byemezo by'inama y'Abaminisitiri, yateranye tariki 17 Mutarama 2024.
Mu itangazo iyi minisiteri yashyize hanze tariki 18 Mutarama 2024, rigamije...
U Rwanda rugiye gutangira gukoresha imiti mishya ivura Malaria
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko kuva kuri uyu wa mbere, tariki 6 Mutarama 2025, mu bitaro byo mu gihugu hatangira koherezwa imiti ibiri mishya ivura malaria, mu rwego rwo kunganira uwarusanzwe ukoreshwa wa Coartem.
Iyo miti ni uwitwa dihydroartemisinin-piperaquine (DHAP), ndetse na artesunate-pyronaridine (ASPY). Yombi yemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku...
Imibu itera Malaria yahinduye amayeri: Minisante yasabye ko hakazwa ingamba zirengagijwe
Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda (Minisante) ivuga ko mu isuzuma yakoze mu turere twiganjemo Malaria muri iyi minsi, yasanze imibu itera iyi ndwara isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere yo kujya mu nzu, bityo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gusenya indiri iyo mibu yororokeramo.
Ni mu butumwa Minisitiri w'ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yanyujije mu buryo bw'amashusho,...
Kurandura Malaria: Akarere ka Gisagara kasabiwe umwihariko
Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu Kubungabunga Ubuzima (RICH), bavuga ko bari gukora ubuvugizi kugira ngo Akarere ka Gisagara gahabwe umwihariko mu bijyanye no kurwanya Malaria, ku buryo ibikorwa byo gutera umuti wica imibu itera iyi ndwara byakorwa inshuro ebyiri mu mwaka.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) igaragaza ko indwara ya Malaria yagiye yiyongera cyane...
Iminsi 42 nta bwandu bushya: U Rwanda rwatsinze Marburg
Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda (Minisante) yatangaje, kuwa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, ko U Rwanda rwatsinze icyorezo cya Maburg mu buryo budasubirwaho, nyuma yo kumara iminsi 42 yikurikiranya nta bwandu bushya bw'iyi virusi bubonetse mu gihugu.
Amabwiriza y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS) yagenaga ko ku gira ngo u Rwanda rwemeze ko...
Marburg: Iminsi 21 irashize nta bwandu bushya bubonetse
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (Minsante) yatangaje ko hashize iminsi 21 nta muntu wanduye virusi ya Marburg cyakora ngo ibikorwa byo gukaza ubwirinzi byo birakomeje.
Minisante yabitangaje kuwa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Ni itangazo rigaragaza amakuru mashya kuri virusi ya Marburg, kuva tariki 15-22 uku kwezi.
Iyi minisiteri ivuga ko kandi hashize...




















