Abaganga b’abagore barahamagarirwa kwinjira mu mwuga wo kuvura hifashishijwe kubaga
Urugaga rw’abaganga b’igitsina gore bakora umwuga wo kuvura bifashishije kubaga, Women in Surgery Rwanda (WiSR), rurahamagarira abaganga abagore n'abakobwa kwitabira uyu mwuga kuko kugeza ubu umubare wabo ukiri hasi cyane ugereranyije na bagenzi babo b'abagabo.
Mu Rwanda, kugeza ubu hari abaganga bose hamwe 164 bakora umwuga wo kuvura bifashishije kubaga, muri bo, abagore ni 16....
Kugabanya Malaria ku gipimo cya 90%: Ni irihe banga abajyanama b’ubuzima bakoresheje?
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana , avuga ko abajyanama b’ubuzima bagize uruhare rukomeye mu gutuma Malaria igabanuka ku gipimo cya 90%.
Mu kiganiro abajyanama b’ubuzima bagiranye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki 15 Kamena 2024, Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko abajyanama b'ubuzima bagize uruhare mu guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze mu myaka 30...
Igihugu abagituye batagira ubuzima bwiza ntaho bagera – Perezida KAGAME
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ashimira abajyanama b’ubuzima ku kazi k’ubwitange bakora mu guteza imbere ubuzima bw’Abaturarwanda kuko “Igihugu abagituye batagira ubuzima bwiza ntaho bagera”
Perezida Kagame yabigarutseho tariki 15 Kamena 2024, mu biganiro yagiranye n’abajyanama b’ubuzima baturutse mu turere twose tw’Igihugu basaga 7000, muri BK Arena.
Ni ibiganiro byanitabiriwe n’abayobozi b’ibigo nderabuzima byose...













